4 Nyuma y’igihe abakuru b’Abisirayeli bishyira hamwe bajya kureba Samweli i Rama. 5 Baramubwira bati: “Dore umaze gusaza kandi abahungu bawe ntibigana urugero rwawe. None rero, dushyirireho umwami ajye aducira imanza nk’uko bimeze mu bindi bihugu byose.”+