31 Ese ushobora guhuriza hamwe inyenyeri zo mu itsinda rya Kima,
Cyangwa ugatatanya inyenyeri zo mu itsinda rya Kesili?+
32 Ese wabasha kuzana itsinda ry’inyenyeri mu gihe cyaryo
Kandi se ushobora kuyobora itsinda ry’inyenyeri rya Ashi?
33 Ese wigeze umenya amategeko agenga ingabo zo mu kirere,+
Cyangwa se washobora gutuma yubahirizwa ku isi?