21 Hanyuma Yehova abwira Mose ati: “Rambura ukuboko kwawe ugutunge mu ijuru kugira ngo igihugu cya Egiputa gicure umwijima mwinshi cyane.” 22 Mose ahita arambura ukuboko kwe agutunga mu ijuru maze igihugu cya Egiputa cyose kizamo umwijima uteye ubwoba umara iminsi itatu.+