-
Yeremiya 20:9Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
Ariko mu mutima wanjye, ijambo rye ryabaye nk’umuriro waka cyane ukingiraniwe mu magufwa yanjye,
Sinari ngishoboye kurigumana,
Sinari ngishoboye guceceka.+
-
-
Amosi 7:14, 15Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
14 Nuko Amosi asubiza Amasiya ati: “sinari umuhanuzi kandi sinari umwana w’umuhanuzi. Nari umushumba,+ ngakora n’akazi ko gusharura ku mbuto z’ibiti byo mu bwoko bw’umutini. 15 Yehova yankuye kuri uwo murimo wo kuragira amatungo, maze Yehova arambwira ati: ‘genda uhanurire abantu banjye, ari bo Bisirayeli.’+
-