-
2 Abami 23:15, 16Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
15 Nanone yasenye igicaniro cyari i Beteli, asenya n’ahantu hirengeye umwami Yerobowamu umuhungu wa Nebati yari yarubatse agatuma Abisirayeli bakora icyaha.+ Amaze kuhasenya yatwitse aho hantu hirengeye ahahindura ivu, atwika n’inkingi y’igiti* yo gusenga.+
16 Igihe Yosiya yahindukiraga akabona imva zari ku musozi, yasabye abantu kuvana amagufwa muri izo mva bakayatwikira kuri icyo gicaniro, kugira ngo kitazongera gukoreshwa mu gusenga, nk’uko Yehova yari yarabivuze akoresheje umuntu w’Imana y’ukuri wari waravuze ko ibyo bintu byari kuba.+
-
-
2 Ibyo ku Ngoma 31:1Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
31 Ibyo byose birangiye, Abisirayeli bose bari aho bajya mu mijyi y’u Buyuda bamenagura inkingi z’amabuye zisengwa,+ batema inkingi z’ibiti* zisengwa,+ basenya ahantu hirengeye+ n’ibicaniro byose+ byo mu Buyuda, mu karere ka Benyamini, ndetse no mu karere ka Efurayimu no mu ka Manase,+ kugeza barangije kubisenya byose. Hanyuma Abisirayeli bose basubira mu mijyi yabo, buri wese ajya aho yari yarahawe umugabane.
-
-
Hoseya 10:2Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
2 Imitima yabo yuzuye uburyarya,
Kandi bazahamwa n’icyaha.
Hari uzaza asenye ibicaniro byabo kandi inkingi zabo basenga azijanjagure.
-
-
Mika 1:6Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
6 Samariya nzayihindura amatongo,
Mpahindure ahantu batera imizabibu.
Amabuye yaho nzayajugunya mu kibaya,
Na fondasiyo zaho nzisenye.
-