16 Yehova nyiri ingabo aravuga ati:
“Ntimwumve amagambo abahanuzi babahanurira.+
Barabashuka.
Ibyo bavuga ko beretswe ni ibyo baba bitekerereje,+
Si ibyo Yehova aba yababwiye.+
17 Bahora babwira abansuzugura bati:
‘Yehova yavuze ati: “muzagira amahoro.”’+
Nanone babwira umuntu wese ukurikiza umutima we utumva, bati:
‘Nta byago bizakugeraho.’+