17 Nuko umwami wa Ashuri atuma Taritani, Rabusarisi na Rabushake ku mwami Hezekiya wari i Yerusalemu, bava i Lakishi+ bagenda bafite ingabo nyinshi. Bajya i Yerusalemu+ bahagarara aho amazi yo mu kidendezi cya ruguru yanyuraga, ku muhanda wacaga aho bameseraga.+