-
Yeremiya 52:12-14Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
12 Mu mwaka wa 19 w’ubutegetsi bwa Nebukadinezari* umwami w’i Babuloni, mu kwezi kwa gatanu, ku itariki ya 10, Nebuzaradani, wayoboraga abarindaga umwami akaba yarakoreraga umwami w’i Babuloni, yaje i Yerusalemu.+ 13 Yatwitse inzu ya Yehova,+ inzu y’umwami n’amazu yose y’i Yerusalemu. Nanone amazu manini na yo yarayatwitse. 14 Nuko ingabo zose z’Abakaludaya zari kumwe n’uwayoboraga abarindaga umwami zisenya inkuta zari zikikije Yerusalemu.+
-