-
Abalewi 4:7Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
7 Uwo mutambyi azafateho amaraso make ayashyire ku mahembe y’igicaniro* cyo gutwikiraho umubavu*+ uhumura neza imbere ya Yehova, ari cyo gicaniro kiri mu ihema ryo guhuriramo n’Imana. Amaraso yose asigaye y’icyo kimasa azayasuke hasi, ahateretse igicaniro gitambirwaho igitambo gitwikwa n’umuriro,+ kiri ku muryango w’ihema ryo guhuriramo n’Imana.
-