8 Bajyanye n’Abalewi ari bo Shemaya, Netaniya, Zebadiya, Asaheli, Shemiramoti, Yehonatani, Adoniya, Tobiya na Tobu-adoniya, hamwe na Elishama na Yehoramu bari abatambyi.+ 9 Nuko batangira kwigisha mu Buyuda bafite igitabo cy’Amategeko ya Yehova.+ Bazengurutse imijyi yose y’u Buyuda bigisha abantu.