6 “Mwa batambyi mwe musuzugura izina ryanjye.+ Yehova nyiri ingabo arababaza ati: ‘ubusanzwe umwana yubaha papa we+ n’umugaragu akubaha shebuja. None se niba ndi Papa wanyu,+ icyubahiro mumpa ni ikihe?+ Niba ndi Shobuja kuki mutantinya?’
“‘Nyamara murabaza muti: “Twasuzuguye izina ryawe dute?”’