2 Ibyo ku Ngoma 36:16 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 16 Ariko bakomeje guseka abo Imana yabatumagaho,+ bagasuzugura amagambo yayo+ kandi bagakoza isoni abahanuzi bayo,+ kugeza ubwo Yehova yarakariye cyane abantu be,+ ku buryo nta wari kubatabara. Ibyakozwe 7:52 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 52 Ni uwuhe muhanuzi ba sogokuruza banyu batatoteje?+ Mu by’ukuri, bishe ababatangarije mbere y’igihe ibyo kuza kwa wa mukiranutsi,+ uwo ubu mwagambaniye mukamwica.+ Abaheburayo 11:32 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 32 Ubwo se nongereho ibindi? Igihe cyambana gito nkomeje kuvuga ibya Gideyoni,+ Baraki,+ Samusoni,+ Yefuta,+ Dawidi,+ Samweli+ n’abandi bahanuzi. Abaheburayo 11:37 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 37 Hari abicishijwe amabuye,+ abandi ukwizera kwabo kurageragezwa, abandi babacamo kabiri hakoreshejwe inkerezo, naho abandi bicishwa inkota.+ Bambaraga impu z’intama n’impu z’ihene,+ bari mu bukene, bari mu mibabaro,+ kandi bagirirwa nabi.+
16 Ariko bakomeje guseka abo Imana yabatumagaho,+ bagasuzugura amagambo yayo+ kandi bagakoza isoni abahanuzi bayo,+ kugeza ubwo Yehova yarakariye cyane abantu be,+ ku buryo nta wari kubatabara.
52 Ni uwuhe muhanuzi ba sogokuruza banyu batatoteje?+ Mu by’ukuri, bishe ababatangarije mbere y’igihe ibyo kuza kwa wa mukiranutsi,+ uwo ubu mwagambaniye mukamwica.+
32 Ubwo se nongereho ibindi? Igihe cyambana gito nkomeje kuvuga ibya Gideyoni,+ Baraki,+ Samusoni,+ Yefuta,+ Dawidi,+ Samweli+ n’abandi bahanuzi.
37 Hari abicishijwe amabuye,+ abandi ukwizera kwabo kurageragezwa, abandi babacamo kabiri hakoreshejwe inkerezo, naho abandi bicishwa inkota.+ Bambaraga impu z’intama n’impu z’ihene,+ bari mu bukene, bari mu mibabaro,+ kandi bagirirwa nabi.+