-
Mariko 4:37-41Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
37 Nuko haza umuyaga mwinshi mu mazi, maze imiraba* ikomeza kwikubita ku bwato, ku buryo ubwo bwato bwari hafi kurengerwa n’amazi.+ 38 Ariko yari yibereye inyuma mu bwato yiseguye umusego. Nuko baramukangura baramubwira bati: “Mwigisha, ese kuba tugiye gupfa nta cyo bikubwiye?” 39 Abyumvise arahaguruka acyaha umuyaga, abwira inyanja ati: “Ceceka! Tuza!”+ Nuko umuyaga urekera aho guhuha, maze haba ituze ryinshi. 40 Arangije arababaza ati: “Ni iki gitumye mugira ubwoba bwinshi? Koko na n’ubu ntimuragira ukwizera?” 41 Ariko bumva bagize ubwoba budasanzwe, barabwirana bati: “Uyu ni muntu ki? Uzi ko umuyaga n’inyanja na byo bimwumvira!”+
-
-
Luka 8:23-25Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
23 Ariko bakigenda, arasinzira. Nuko mu nyanja hazamo umuyaga ukaze, maze amazi atangira kuzura ubwato. Bari bugarijwe n’akaga.+ 24 Amaherezo bamusanga aho ari baramukangura, baramubwira bati: “Mwigisha, Mwigisha, dutabare tugiye gupfa!” Nuko abyumvise arabyuka acyaha umuyaga wari mwinshi n’amazi yitereraga hejuru, maze haba ituze.+ 25 Hanyuma arababwira ati: “Ukwizera kwanyu kuri he?” Ariko bagira ubwoba bwinshi, baratangara cyane, barabazanya bati: “Mu by’ukuri uyu ni muntu ki? Uzi ko ategeka imiyaga n’inyanja bikamwumvira?”+
-