33 Arazibwira ati: “Dore ubu tugiye i Yerusalemu kandi Umwana w’umuntu azatangwa ahabwe abakuru b’abatambyi n’abanditsi bamukatire urwo gupfa. Bazamuha abanyamahanga, 34 bamushinyagurire, bamucire amacandwe, bamukubite kandi bamwice, ariko nyuma y’iminsi itatu azazuka.”+