-
Mariko 15:6-10Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
6 Mu minsi mikuru, Pilato yari afite akamenyero ko kurekura imfungwa imwe abaturage babaga bamusabye.+ 7 Icyo gihe, hari imfungwa yitwaga Baraba, yari ifunganywe n’abantu bigometse ku butegetsi, kandi bakaba barishe abantu. 8 Nuko abantu baraza bamusaba ko abarekurira imfungwa nk’uko yari yarabibamenyereje. 9 Pilato arababaza ati: “Ese murashaka ko mbarekurira umwami w’Abayahudi?”+ 10 Yari azi neza ko ishyari ari ryo ryatumye abakuru b’abatambyi batanga Yesu.+
-