-
Mariko 15:29-32Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
29 Nuko abahisi n’abagenzi baramutuka, bakamuzunguriza umutwe+ bavuga bati: “Harya ngo wari gusenya urusengero ukarwubaka mu minsi itatu!+ 30 Ngaho se ikize, umanuke kuri icyo giti cy’umubabaro.” 31 Abakuru b’abatambyi bafatanyije n’abanditsi na bo bakamuseka cyane bavuga bati: “Yakijije abandi ariko we ntashobora kwikiza!+ 32 Umva ko ari Kristo Umwami w’Abisirayeli! Ngaho se namanuke ku giti cy’umubabaro kugira ngo tubibone tumwizere!”+ Ndetse n’abari bamanikanywe na we, na bo baramutukaga.+
-