22 “Nihagira umuntu ukora icyaha gikwiriye kumwicisha, akicwa+ hanyuma mukamumanika ku giti,+ 23 umurambo we ntuzarare kuri icyo giti+ ahubwo muzawushyingure uwo munsi, kuko umanitswe ku giti aba yaravumwe n’Imana.+ Ntimuzanduze igihugu Yehova Imana yanyu agiye kubaha ngo kibe icyanyu.+