-
Matayo 20:26-28Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
26 Ariko mwe ntimugomba kumera mutyo.+ Ahubwo umuntu wese wifuza kuba ukomeye muri mwe, ni we ugomba kubakorera.+ 27 Kandi umuntu wese wifuza kuba uw’imbere muri mwe, agomba kuba umugaragu wanyu.+ 28 Umwana w’umuntu na we ntiyaje gukorerwa, ahubwo yaje gukorera abandi+ no gutanga ubuzima bwe ngo bube incungu ya benshi.”+
-
-
Mariko 10:43-45Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
43 Ariko mwe ntimugomba kumera mutyo. Ahubwo umuntu wese wifuza kuba ukomeye muri mwe, ni we ugomba kubakorera,+ 44 kandi umuntu wese wifuza kuba uw’imbere muri mwe, agomba kuba umugaragu wanyu. 45 Umwana w’umuntu na we ntiyaje gukorerwa, ahubwo yaje gukorera abandi+ no gutanga ubuzima bwe ngo bube incungu ya benshi.”+
-