-
Yohana 2:14-16Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
14 Ajya mu rusengero asangamo abagurishaga inka, intama n’inuma+ n’abari bicaye bavunja amafaranga. 15 Nuko aboha ikiboko mu migozi, maze abirukana mu rusengero bose hamwe n’intama n’inka zabo, kandi anyanyagiza ibiceri by’abavunjaga amafaranga, yubika n’ameza yabo.+ 16 Hanyuma abwira abagurishaga inuma ati: “Mukure ibi bintu hano! Inzu ya Papa wo mu ijuru mureke kuyihindura inzu y’ubucuruzi!”*+
-