19 Abona igiti cy’umutini cyari hafi y’inzira, aracyegera ariko ntiyagira imbuto abonaho uretse ibibabi byonyine.+ Arakibwira ati: “Ntuzongere kwera imbuto kugeza iteka ryose.”+ Nuko uwo mutini uhita wuma. 20 Abigishwa babibonye, baratangara baravuga bati: “Bigenze bite ngo uyu mutini uhite wuma?”+