18 Nuko haza abantu bahetse umugabo wamugaye uryamye ku buriri, maze bashakisha uko bamwinjiza ngo bamurambike imbere ya Yesu.+ 19 Babuze uko bamwinjiza bitewe n’abantu benshi, burira hejuru ku gisenge maze bamunyuza mu mategura akiryamye ku buriri bwe, bamumanurira mu bantu bari imbere ya Yesu.