Matayo 24:14 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 14 Nanone ubu butumwa bwiza bw’Ubwami buzabwirizwa mu isi yose ituwe, kugira ngo bubere abantu bose ubuhamya,+ hanyuma imperuka ibone kuza. Abaroma 10:18 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 18 Icyakora ndabaza ibihereranye n’Abisirayeli. Ese koko ubutumwa bwiza bwabagezeho? Cyane rwose! Ndetse ibyanditswe bigira biti: “Ubuhamya bwageze hirya no hino ku isi kandi ubutumwa bugera ku mpera y’isi yose ituwe.”+ Ibyahishuwe 14:6 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 6 Nuko mbona undi mumarayika aguruka ari mu kirere hagati. Yari afite ubutumwa bwiza buzahoraho iteka, kugira ngo abutangaze bube inkuru ishimishije ku batuye ku isi, bo mu bihugu byose, imiryango yose n’indimi zose n’amoko yose.+
14 Nanone ubu butumwa bwiza bw’Ubwami buzabwirizwa mu isi yose ituwe, kugira ngo bubere abantu bose ubuhamya,+ hanyuma imperuka ibone kuza.
18 Icyakora ndabaza ibihereranye n’Abisirayeli. Ese koko ubutumwa bwiza bwabagezeho? Cyane rwose! Ndetse ibyanditswe bigira biti: “Ubuhamya bwageze hirya no hino ku isi kandi ubutumwa bugera ku mpera y’isi yose ituwe.”+
6 Nuko mbona undi mumarayika aguruka ari mu kirere hagati. Yari afite ubutumwa bwiza buzahoraho iteka, kugira ngo abutangaze bube inkuru ishimishije ku batuye ku isi, bo mu bihugu byose, imiryango yose n’indimi zose n’amoko yose.+