-
Luka 22:52, 53Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
52 Hanyuma Yesu abwira abakuru b’abatambyi, abayobozi b’abarinzi b’urusengero n’abayobozi b’Abayahudi bari baje kumufata ati: “Mwaje kumfata mwitwaje inkota n’inkoni nk’aho muje gufata umujura!+ 53 Igihe nabaga ndi kumwe namwe mu rusengero iminsi yose,+ ntimwamfashe.+ Ariko iki ni igihe cyanyu, igihe abari mu mwijima baba bakoresha ububasha bafite.”+
-