-
Matayo 27:33-37Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
33 Nuko bageze ahantu hitwa i Gologota, ni ukuvuga ahantu hitwa Igihanga,+ 34 bamuha divayi ivanze n’ibintu bisharira ngo ayinywe.+ Ariko amaze gusogongeraho yanga kuyinywa. 35 Bamaze kumumanika ku giti bagabana imyenda ye bakoresheje ubufindo.+ 36 Nuko bicara aho bakomeza kumurinda. 37 Nanone hejuru y’umutwe we bashyiraho icyapa cyanditsweho ibyo aregwa. Cyari cyanditseho ngo: “Uyu ni Yesu, Umwami w’Abayahudi.”+
-