-
Abalewi 24:5-9Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
5 “Uzafate ifu inoze uyikoremo imigati 12 ifite ishusho y’uruziga.* Buri mugati uzakorwe mu ifu ingana n’ibiro bibiri.* 6 Iyo migati uzayishyire imbere ya Yehova+ ku meza asize zahabu itavangiye, ugerekeranye itandatu ukwayo n’indi itandatu ukwayo.+ 7 Hejuru ya buri migati itandatu igerekeranye, uzashyireho umubavu utunganyijwe ube ikimenyetso cy’uko Imana yemeye iyo migati.+ Ni ituro ritwikwa n’umuriro riturwa Yehova. 8 Ajye aritegura imbere ya Yehova+ kuri buri Sabato. Iryo ni isezerano rihoraho ngiranye n’Abisirayeli. 9 Izabe iya Aroni n’abahungu be+ kandi bajye bayirira ahera,+ kuko ari umugabane wera cyane w’umutambyi ukurwa ku maturo atwikwa n’umuriro aturwa Yehova. Iryo ni itegeko rihoraho.”
-