-
Matayo 8:8, 9Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
8 Uwo mukuru w’abasirikare aramusubiza ati: “Nyakubahwa, ntabwo ndi umuntu ukwiriye ku buryo wakwinjira iwanjye, ahubwo nuvuga ijambo rimwe gusa umugaragu wanjye arakira. 9 Nanjye mfite abantegeka, nkagira n’abasirikare nyobora. Iyo mbwiye umwe nti: ‘genda!’ aragenda. Nabwira undi nti: ‘ngwino!’ akaza. Nabwira umugaragu wanjye nti: ‘kora iki!’ akagikora.”
-