-
Mariko 5:18-20Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
18 Yesu yuriye ubwato wa muntu wari waratewe n’abadayimoni aramwinginga ngo bajyane.+ 19 Ariko ntiyamwemerera, ahubwo aramubwira ati: “Jya iwanyu usange bene wanyu ubabwire ibintu byose Yehova* yagukoreye, n’ukuntu yakugiriye impuhwe.”* 20 Nuko uwo mugabo aragenda abwira ab’i Dekapoli* ibintu byose Yesu yamukoreye, abantu bose baratangara cyane.
-