-
Matayo 9:20-22Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
20 Nuko umugore wari umaze imyaka 12 arwaye indwara yo kuva amaraso,*+ aturuka inyuma ye akora ku dushumi two ku musozo w’umwitero we,+ 21 kuko yibwiraga ati: “Ninkora gusa ku mwitero we ndakira.” 22 Yesu arahindukira, maze amubonye aramubwira ati: “Mukobwa, humura. Ukwizera kwawe kwagukijije.”+ Nuko uwo mugore arakira.+
-
-
Mariko 5:25-29Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
25 Hari umugore wari umaze imyaka 12+ arwaye indwara yo kuva amaraso.*+ 26 Yari yarivuje ku baganga benshi bamubabazaga cyane kandi yari yarabahaye ibye byose, ariko nta cyo bari baramumariye. Ahubwo yagendaga arushaho kumererwa nabi. 27 Nuko yumvise ibintu bavugaga kuri Yesu, araza aturuka inyuma ye ari muri ba bantu benshi, maze akora ku mwitero we.+ 28 Yaratekerezaga ati: “Ninkora ku mwitero we byonyine, ndahita nkira.”+ 29 Ako kanya amaraso arakama, yumva mu mubiri we akize indwara yamubabazaga.
-