10 Hana yari afite agahinda kenshi, nuko atangira gusenga Yehova+ arira cyane. 11 Ahiga umuhigo ati: “Yehova nyiri ingabo, niwita ku kababaro kanjye, ukanyibuka njyewe umugaragu wawe, ntunyibagirwe ukampa umwana w’umuhungu,+ nzamuha Yehova amukorere igihe cyose kandi ntazigera yogoshwa umusatsi.”+