-
Matayo 17:14-16Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
14 Hanyuma igihe bari baje bagana aho abantu benshi bari bateraniye,+ umuntu aramwegera aramupfukamira, aramubwira ati: 15 “Mwami, girira impuhwe umuhungu wanjye, kuko arwaye igicuri kandi amerewe nabi. Akenshi yitura mu muriro no mu mazi.+ 16 Namuzaniye abigishwa bawe, ariko ntibashoboye kumukiza.”
-