-
1 Abami 10:4-7Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
4 Umwamikazi w’i Sheba abonye ukuntu Salomo yari afite ubwenge bwinshi,+ akabona n’inzu yubatse,+ 5 ibyokurya byo ku meza ye,+ n’imyanya abayobozi be babaga bahawe ku meza, uko abari bashinzwe kugaburira abantu bakoraga n’uko bari bambaye, abari bashinzwe guha abantu ibyokunywa, akabona n’ibitambo bitwikwa n’umuriro yatambiraga buri gihe mu nzu ya Yehova, biramurenga. 6 Uwo mwamikazi abwira umwami ati: “Ibyo numvise bavuga ko wagezeho* ndi mu gihugu cyanjye n’iby’ubwenge bwawe, nsanze ari ukuri. 7 Nyamara sinigeze mbyemera kugeza aho nziye nkabyibonera n’amaso yanjye. None nsanze ibyo nabwiwe ari bike cyane. Ubwenge bwawe n’ubukire bwawe birenze ibyo numvise.
-