22 Benshi bazambwira kuri uwo munsi bati: ‘Mwami, Mwami,+ ntitwahanuye mu izina ryawe, tukirukana abadayimoni mu izina ryawe kandi tugakora ibitangaza byinshi mu izina ryawe?’+ 23 Nyamara icyo gihe nzababwira nti: ‘sinigeze mbamenya! Nimumve imbere, mwebwe abakora ibyo kwica amategeko.’+