-
Matayo 26:47-50Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
47 Akivuga ayo magambo, Yuda, umwe muri za ntumwa 12, aba arahageze ari kumwe n’abantu benshi bitwaje inkota n’inkoni, batumwe n’abakuru b’abatambyi n’abayobozi b’Abayahudi.+
48 Uwo mugambanyi yari yabahaye ikimenyetso arababwira ati: “Uwo ndi busome, araba ari uwo. Mumufate mumujyane.” 49 Aragenda ahita asanga Yesu aramubwira ati: “Mwigisha, mwiriwe!” Maze aramusoma. 50 Ariko Yesu aramubwira ati: “Mugenzi wanjye, kuki uri hano?”+ Nuko baraza bafata Yesu baramujyana.
-
-
Mariko 14:43-46Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
43 Ako kanya akivuga ayo magambo, Yuda umwe muri za ntumwa 12 aba arahageze. Aza ari kumwe n’abantu benshi bitwaje inkota n’inkoni,* batumwe n’abakuru b’abatambyi, abanditsi n’abayobozi b’Abayahudi.+ 44 Uwo mugambanyi yari yabahaye ikimenyetso bari bumvikanyeho. Yari yababwiye ati: “Uwo ndi busome, araba ari uwo. Muze guhita mumufata mumujyane, ntabacike.” 45 Araza ahita asanga Yesu, aramwegera aramubwira ati: “Mwigisha!”* Maze aramusoma. 46 Nuko bafata Yesu baramujyana.
-