3 Abantu benshi bazawugana bavuga bati:
“Nimuze tuzamuke tujye ku musozi wa Yehova,
Ku nzu y’Imana ya Yakobo.+
Izatwigisha ibyo dukwiriye gukora
Kandi natwe tuzabikurikiza.”+
Kuko amategeko azaturuka i Siyoni
N’ijambo rya Yehova rigaturuka i Yerusalemu.+