-
Luka 8:52-54Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
52 Abantu bose barariraga, bakikubita mu gituza kubera agahinda bari batewe n’uwo mukobwa. Nuko arababwira ati: “Mwikomeza kurira,+ kuko atapfuye. Ahubwo arasinziriye.”+ 53 Avuze atyo batangira kumuseka cyane, kuko bari bazi ko yapfuye. 54 Ariko amufata ukuboko maze arahamagara ati: “Mukobwa, haguruka!”+
-