26 “Mufate iki gitabo cy’Amategeko,+ mugishyire iruhande rw’isanduku+ y’isezerano rya Yehova Imana yanyu kugira ngo kizababere umuhamya wo kubashinja. 27 Nzi neza ko mwigomeka+ kandi ko mutumva.+ Ese ko mwigomeka kuri Yehova nkiriho, nimara gupfa muzamwigomekaho bingana iki?