10 Ese ntimwizera ko nunze ubumwe na Papa, Papa na we akunga ubumwe nanjye?+ Ibintu mbabwira si ibyo nihimbira.+ Ahubwo Papa wo mu ijuru ukomeza kunga ubumwe nanjye, ni we ukora ibintu byose ari njye akoresheje.
9 Wakunze gukiranuka wanga ibikorwa bibi. Ni cyo cyatumye Imana, ari na yo Mana yawe, igutoranya+ ikagusukaho amavuta kandi igatuma ugira ibyishimo kurusha bagenzi bawe.”+