Matayo 27:11 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 11 Igihe Yesu yari ahagaze imbere ya guverineri Pilato, yaramubajije ati: “Ese uri Umwami w’Abayahudi?” Yesu aramusubiza ati: “Ndi we!”+ Luka 1:31, 32 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 31 Ugiye kuzatwita* kandi uzabyara umwana w’umuhungu,+ uzamwite Yesu.+ 32 Uwo mwana azaba umuntu ukomeye.+ Azitwa Umwana w’Isumbabyose,+ kandi Yehova Imana azamuha ubwami bwa sekuruza Dawidi.+ Yohana 12:13 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 13 Nuko bafata amashami y’imikindo bajya kumusanganira. Barangurura amajwi bati: “Turakwinginze Mana, mukize! Uje mu izina rya Yehova,+ ari na we Mwami wa Isirayeli,+ nahabwe umugisha!”
11 Igihe Yesu yari ahagaze imbere ya guverineri Pilato, yaramubajije ati: “Ese uri Umwami w’Abayahudi?” Yesu aramusubiza ati: “Ndi we!”+
31 Ugiye kuzatwita* kandi uzabyara umwana w’umuhungu,+ uzamwite Yesu.+ 32 Uwo mwana azaba umuntu ukomeye.+ Azitwa Umwana w’Isumbabyose,+ kandi Yehova Imana azamuha ubwami bwa sekuruza Dawidi.+
13 Nuko bafata amashami y’imikindo bajya kumusanganira. Barangurura amajwi bati: “Turakwinginze Mana, mukize! Uje mu izina rya Yehova,+ ari na we Mwami wa Isirayeli,+ nahabwe umugisha!”