7 Nuko wa mwigishwa Yesu yakundaga cyane+ abwira Petero ati: “Ni Umwami!” Simoni Petero yumvise ko ari Umwami, yambara umwitero we kuko yari yambaye ubusa,* maze asimbukira mu nyanja.
20 Petero ahindukiye abona wa mwigishwa Yesu yakundaga+ abakurikiye. Uwo mwigishwa ni we wari warigeze kwegama mu gituza cya Yesu mu gihe cy’ifunguro rya nimugoroba, maze akamubaza ati: “Mwami, ni nde ugiye kukugambanira?”