-
Ibyakozwe 6:8Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
8 Icyo gihe Imana yari yarahaye Sitefano umugisha n’imbaraga zayo, kandi yakoraga ibitangaza n’ibimenyetso bikomeye.
-
-
Ibyakozwe 15:12Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
12 Abari aho bose babyumvise baraceceka, batega amatwi Barinaba na Pawulo mu gihe bababwiraga ibimenyetso byinshi n’ibitangaza Imana yakoreye mu banyamahanga ibibanyujijeho.
-
-
Abaroma 15:18, 19Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
18 Sinzavuga ibirebana n’ibintu njye ubwanjye nakoze, ahubwo nzajya mvuga ibyo Kristo yakoze binyuze kuri njye, kugira ngo abantu bo mu bindi bihugu bumvire biturutse ku magambo yanjye n’ibikorwa byanjye. 19 Abo bantu bumviye bitewe n’ibimenyetso bikomeye ndetse n’ibitangaza+ Imana yakoze ikoresheje umwuka wera. Ni yo mpamvu nabwirije ubutumwa bwiza bwerekeye Kristo mbyitondeye, uhereye i Yerusalemu kugera no mu karere kose ka Iluriko.+
-