17 Nibiba ngombwa ko tujugunywa mu itanura, Imana yacu dukorera ifite ubushobozi bwo kudukiza, ikadukura mu itanura ry’umuriro ugurumana kandi ikadukura mu maboko yawe.+ 18 Ariko niyo itadukiza, umenye ko tutazakorera imana zawe cyangwa ngo dusenge igishushanyo cya zahabu washinze.”+