46 kandi arababwira ati: “Uko ni ko byanditswe ko Kristo yagombaga kubabazwa, maze ku munsi wa gatatu akazurwa.+ 47 Nanone bishingiye ku izina rye abantu bo mu bihugu byose, uhereye i Yerusalemu,+ bari kubwirizwa+ ibyo kwihana kugira ngo bababarirwe ibyaha.+ 48 Ibyo bintu ni mwe muzabihamya.+