-
Ibyakozwe 26:10, 11Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
10 Ibyo nabikoreye i Yerusalemu, kandi nafungiye abigishwa* benshi muri gereza,+ kuko nari narahawe ububasha n’abakuru b’abatambyi.+ Iyo babaga bagomba kwicwa, nashyigikiraga ko bicwa. 11 Nabahaniraga kenshi mu masinagogi* yose nkabahatira kureka ibyo bizera, kandi kubera ko nari mbarakariye cyane, byatumye njya kubatotereza no mu yindi mijyi.
-