3 Hari umugabo w’Umufarisayo witwaga Nikodemu,+ akaba yari umuyobozi w’Abayahudi. 2 Uwo mugabo yaje aho Yesu yari ari, ari nijoro+ aramubwira ati: “Mwigisha,+ tuzi ko uri umwigisha waturutse ku Mana, kuko nta muntu n’umwe ushobora gukora ibitangaza+ nk’ibyo ukora, Imana itari kumwe na we.”+