2 Igihe bakoreraga Yehova ari na ko bigomwa kurya no kunywa, umwuka wera waravuze uti: “Muntoranyirize Barinaba na Sawuli+ kugira ngo bankorere umurimo nabatoranyirije.”+ 3 Hanyuma bigomwa kurya no kunywa, barasenga maze barambika ibiganza kuri Barinaba na Sawuli, barangije barabareka baragenda.