7 Namwe ubwanyu muzi icyo mukwiriye gukora kugira ngo mutwigane,+ kuko igihe twari iwanyu twitwaraga neza, 8 kandi nta we twaririye ibyokurya ku buntu.+ Ahubwo twakoranaga umwete ku manywa na nijoro tuvunika, kugira ngo tutagira uwo ari we wese muri mwe turemerera.+