-
Ibyakozwe 25:11, 12Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
11 Niba mu by’ukuri ndi umugizi wa nabi kandi nkaba narakoze ikintu gikwiriye kunyicisha,+ sinanga gupfa. Ariko niba ibirego bandega nta shingiro bifite, nta wufite uburenganzira bwo kuntanga, ngo akunde abashimishe. Njuririye* Kayisari!”+ 12 Hanyuma Fesito amaze kuvugana n’abajyanama be arasubiza ati: “Ubwo ujuririye Kayisari, uzajya kwa Kayisari.”
-