-
1 Petero 4:12, 13Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
12 Bavandimwe nkunda, nimuhura n’ibigeragezo bikomeye cyane,+ ntibikabatangaze ngo mumere nk’aho ari ibintu bidasanzwe bibabayeho. 13 Ahubwo mujye mukomeza kwishima+ kuko imibabaro ibageraho ari na yo Kristo yahuye na yo.+ Nanone ibyo bizatuma mwishima kurushaho, igihe Yesu Kristo azagaragarira afite icyubahiro.+
-