-
Intangiriro 3:17-19Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
17 Abwira na Adamu* ati: “Kubera ko wumviye umugore wawe ukarya imbuto z’igiti nakubujije+ kuryaho, utumye ubutaka buvumwa.*+ Igihe cyose uzaba ukiriho, uzajya urya ibiva mu butaka ubanje kuruha.+ 18 Ubutaka uhingamo buzajya bumeramo amahwa n’ibitovu,* kandi uzajya urya ibimera byo mu murima. 19 Uzajya uvunika cyane* kugira ngo ubone ibyokurya kugeza aho uzasubirira mu butaka, kuko ari mo wakuwe.+ Uri umukungugu kandi mu mukungugu ni mo uzasubira.”+
-