-
Abaheburayo 9:13, 14Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
13 Amaraso y’ihene n’ay’ibimasa+ n’ivu ry’inyana byaminjagirwaga ku babaga banduye byarabezaga, ku buryo Imana ibona ko ari abantu batanduye.+ 14 Ubwo rero, amaraso ya Kristo+ witanze akiha Imana atagira inenge ayobowe n’umwuka wera uhoraho iteka, yo azarushaho kutwezaho ibyaha,+ kugira ngo tubone uko dukorera Imana ihoraho umurimo wera.+
-